Mu gihe abanyarwanda bakomeje gutera imbere mu ikoranabuhanga, usanga abenshi bakoresha internet mu kuganira na bagenzi babo, nyamara ngo hari byinshi bakabaye bayikoresha ndetse bikabateza imbere.

Impuguke mu itumanaho nayo ivuga ko urubyiruko rutagomba kuvuga ko rwabuze akazi mu gihe rwabonye uburyo bwo guhanga udushya mu ikoranabuhanga bizarufasha kwiteza imbere.

??????????

Abakoresha cyber cafe benshi bakoresha facebook na youtube

Mu mazu akorerwamo itumanaho ryisunga ikoranabuhanga azwi nka Cyber Cafe (Siberi kafe) usanga abenshi bafunguye Facebook n’ izindi mbuga zibafasha kuganira n’ inshuti, cyangwa bareba amafilimi. Gusa ngo kuganira siko kamaro ka internet kuko wayishakiraho amakuru, ndetse ukayikoreraho ubucuruzi, nk’ uko uru rubyiruko twaganiriye rutubwira icyo rukoresha internet rubivuga.

“Iyo tugiye kuri internet tubona imiti dukeneye, ndetse tukanakora komande, tutiriwe tuva aho turi” tumubajije ingaruka bigira ku nyugu babona mu bucuruzi bwabo, yagize ati” biturinda amatike ya hato na hato cyane ay’ indege”.

Kuba muri iki gihe internet ikenerwa mu ngeri zose zigize ubukungu bw’ igihugu, urubyiruko ngo rugomba gutekereza cyane mu guhanga udushya. Patrick  BIGABO  ni impuguke mu itumanaho. Avuga ko urubyiruko rukwiye gutekereza uko rwabyaza umusaruro ikoranabuhanga ruhabwa, cyane cyane ruhanga udushya, ibyafasha abakeneye kumenya amakuru, ndetse bikanakuraho ubushomeri buvugwa cyane mu rubyiruko.

Yagize ati “Ubu urubyiruko rwahawe imiyoboro, kandi internet ikora ibintu byinshi. Rero nirutekereza cyane, rugahanga udushya, rushaka icyo rwakora mu kubyaza umusaruro ibyo ruhabwa bizaruteza imbere ntakabuza. Urubyiruko rero ntirukwiye kongera kuvuga ko rwabuze akazi”.

Internet ikunze kubera ikiraro abantu batandukanye bashaka kujya mu bihugu by’ isi, ndetse abenshi banayikoresha biga muri za kaminuza zo hanze bitabasabye kujyayo kimwe n ‘ andi mahirwe ayigaragaraho. Gusa abayikoresha mu kuganira n’ ababereka amahirwe ari mu bihugu byo hanze bakwiye kuba maso, kukontibyoroshye kumenya niba ababakeneye atari ababagirira nabi, cyane cyane ababashora mu byaha by’ icuruzwa ry’ abantu byeze ku migabane yose igize isi.

Kugeza ubu u Rwanda rukoresha internet ya 4g iyo ministeri y’ urubyiruko n’ ikoranabughanga ivuga ko ikora neza ugereranije n’ izayibanjirije, rukaba n’ urwa mbere rufite internet yihuta mu bihugu bigize umuryango w’ Africa y’ iburasirazuba.

 

Josiane uwanyirigira