Cancer uyu munsi iri mu ndwara zihangayikishije isi, bamwe  basigaye bayitinya kurusha SIDA. Hari bimwe mu bikoresho dukoresha cyangwa ibifungurwa dufata buri munsi utakeka ko bitera iriya ndwara yica benshi muri iki gihe. Nkuko tubisoma ku rubuga rwa internet yahoo.com, ibyo bintu ni ibi bikurikira:

1. Ikawa: Nubwo ubushakashatsi bwagiye bwerekana ibyiza byisnhi byo kunywa ikawa, ariko ubundi bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi ku bijyanye n’imiti ‘indwara, bwerekanye ko kubantu bakozweho ubushakashatsi muri Amerika, herekanwe ko mubishwe na cancer, 5347 bazize cancer y’ibihaha itewe no kunywa kawa, naho abagera kuri 104,911 bakicwa na cancer itewe n’ibintu bitandukanye. Herekanwe kandi ko kunywa ibikombe bibiri by’ikawa ku munsi byongera amahirwe yo kurwara cancer 14%. Nubwo ariko ikawa yagaragawe ho ibi byose, ubundi bushakashatsi bwari bwerekanye ko muri 1986, abagabo banwaga ibikombe 6 bya kawa ku munsi bagabanyaga ubwandu bwa cancer ifata imyanya myibarukire y’abagabo ku kigero cya 0.82%

2. Alcohol : Ku bantu bafata ibintu byiganjemo alcohol, 10% barwara cancer ni abagabo, naho abagore bo babarirwa kuri 3%. Ubushakashatsi bwakozwe n’abadage bwerekanye ko mu bihugu 8 byo ku mugabane w’uburayi byakoreweho ubushakashatsi, herekanwe ko ku bantu 54,500 banduye cancer kubera alcohol, iyo nibura abagore bigomwa gufata ikintu kimwe kirimo alcohol ku munsi, n’abagabo bakirinda gufata ibintu nka bibiri, hari kuba haragabanyutse umubare w’abapfa bishwe na cancer kugeza nibura mu mwaka wa 2008.

3. Amafi arimo umunyu: Ibiribwa byiganjemo amafi arimo umunyu (salted fish), bikunze kuboneka mu bihugu bigize umugabane wa Aziya. Mu bushakashatsi bwakozwe kuri aya mafi, bwerekanye ko kurya amafi cyangwase n’ibindi biryo byiganje imyunyu nk’iyi, bizamura imibare y’ubwandu bwa cancer, z’igifu n’imyanya myibarukire. Mu bushakashatsi bwakozwe kubantu bagera kuri 77,500 mu gihugu cy’ubuyapani banduzwa cancer no kurya amafi yiganje mo umunyu.

4. Ibikoresho by’abana: Mu bikoresho by’abana hagarayemo bimwe bigira ingaruka ku buzima bwabo, harimo cyane cyane ibikinisho, utugare batemberezamo abana, intebe babicazamo, n’utundi dukinisho dukunze guhabwa abana bakiri bato. Ku bushakashatsi bwakozwe bwasanze ko abana benshi bafatwa na cancer babitewe nabiriya bintu twavuze hejuru.

5. Ipuderi (Powder): bimenyerewe ko Poudre irinda uruhu rwacu kuyaga, ndetse n’ibiheri. Amapudure menshi akorwa mu mabuye y’agaciro bita Talc, akaba yiganje mo uburozi bushobora gutera Cancer y’imyanya myibarukire ku bagore. Abahanga mu bijyanye n’ubutabire (chimie), bemeza ko iyo izi pudere zigiye mu myanya myibarukire y’abagore, bibatera cancer nyuma y’igihe kitari kinini cyane. Mu bushakashatsi 16 bwakozwe bwasanze 30% ya cancer z’inkondo y’umura ziterwa n’aya mapudure yinjizwa mu myanya myibarukire.

6. Imiti yo kwifungisha: Hari imiti imwe n’imwe ikoreshwa mu guhagarika imbyaro cyangwa kwifungisha, ku bagore, igira uruhare mu kwandura cancer. Yaba imiti y’ibinini cyangwa imipira ishyirwa mu myanya ndanga bitsina y’abagore, ubushakashatsi bwerekanye ko kubayikoresha, buri mwaka ibongerera 5 kugeza kuri 6% by’amahirwe yo kwandura cancer y’inkondo y’umura, ndetse n’iyamabere.

7. Ibisukari: Ibinyobwa byiganjemo amasukari menshi biri muri byinshi bitera cancer y’umwijima, nkuko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe muri USA. Mu bantu bagera kuri 60000 bakorewe ho ubushakashatsi muri USA, herekanwe ko mu myaka 14 bamaze babakurikirana, habonetse mo ingero zigera kuri 140 z’abantu bafashwe na cancer y’umwijima. Hemejwe kandi ko ku bantu bafata ibinyobwa birimo amasukari nibura inshuro 2 cyangwa zirenga buri cyumweru, bongera amahirwe yo kwandura cancer