Abantu benshi bakunze gutecyereza umushinga aruko babonye amafaranga, bikabatera kwihuta bagakora umushinga batatecyerejeho igihe bikabaviramo guhomba, dore rero ibishobora kugufasha kuba wagira ibitecyerezo byagutse bityo umushinga wawe ntube wahomba

  1. Ubaka igenamigambi ry’umushinga wawe

Ukeneye kubaka igenamigambi ryiza gutangiza umushinga wawe. Igenamigambi ry’umushinga nicyo cya ngombwa ukenera kugirango wubake neza umushinga wawe. Bigaragaza ko wafashe umwanya mwiza utekereza aho uri naho ushaka kujyera. Igenamigambi ryiza ryagufasha kubona amafaranga yo gutangira no kwagura umushinga wawe. Iyo iryo genamigambi ryanditse kaba ari akarusho.

  1. Shaka amafaranga yigishoro

Sobanura icyo umushinga wawe ugamije

Isuzume  urebeko imikorere yawe ijyanye n’igihe

Ongera ubumenyi bwawe mukubaka igenamigambi ry’umushinga wawe

Kuki ukenera igenamigambi?

Itegure kwandika igena mingambi ry’umushinga wawe kandi wizuyaza bikore ubu nyine.

  1. Itegure kwandika igenamigambi ry’umushinga wawe

Igenamigambi ry’uyu munsi, niyo makiriro yejo hazaza, nukuvuga rero ngo shaka umwanya mwiza wogutekereza wo gutekereza ibyo ushaka gukora nuko uzabisobanura. Ese waba ufite igishushanyo mbonera mu mutwe wawe ki ibyo ushaka gukora? Niba ugifite, cyandike, gitekerezeho, wongere ukigarukeho, noneho ugitunganye neza. Igenamigambi ry’umushinga wawe nikimwe ku bintu by’ingenzi ugomba kubakiraho umushinga wawe, no kuwuteza imbere.

Igenamigambi ry’umushinga wawe, rigomba kugaragara mu bitekerezo n’intego yawe. Hari ibintu bitatu  by’ingezi ugomba kwitaho mw’igenamigambi ryawe. Ibi nibikurikira:

Intego: imenyekanishe uwo uri we, icyo ugambirije gukora, nuko uzagikora ugateza imbere umushinga wawe.

Abakiriya: menya kandi usobanure neza abakirya bawe abaribo nukuntu ibikorwa byawe bazabyakira.

Icyo ugamije kugeraho: garagaza neza uko usuzuma iterambere ryawe. Sobanura neza uko uteganya kongera umutungo wawe nuko uteganya gutera imbere. Sobanura neza ibijyanye n’isoko ry’ibyo ukora nuko uzahangana nabandi babikora kandi bagutanze muri ako kazi.

Dosiye y’igenamigambi ishobora kuba hagati y’impapuro 5 kugeza kuri 40. ariko kenshi yakabaye hagati y’impapuro 10 kugeza kuri 12 zinyandiko naho 4 kugera kuri 6 zigaragaza ibyerekeranye n’amafaranga.

  1. Kuki ukeneye igenamigambi ry’umushinga?

Ukeneye igenamigambi ryiza kugirango utangire umushinga wawe. Igenamigambi ni indorerwamwo yintambwe ugomba gutera kubaka umushinga wawe. Bigaragaza ko uba wafashe umwanya mwiza wogutekereza aho uri naho ushaka kujya.

Abikorera benshi ntibajya babona akamaro ko kwandika igenamigambi ry’imishinga yabo, igenamigambi rishobora kugufasha kubonera umushinga wawe amafaranga yo gutangiza no kwagura ubucuruzi bwawe, gutegura ejo hazaza, no kumenya uko ubucuruzi bwawe bugenda butera imbere.

  1. Kubona amafaranga yo gushora

Abatanga inguzanyo nabandi bashora mari bashingira kwigenamigambi ryawe gusuzuma niba gushora imari mumushinga wawe hari inyungu babibonamwo. Bareba niba umushinga ufite amahirwe yo gutera imbere, ubushobozi bwawe nka nyir’umushinga mu kuwucunga neza, isoko, nuko ushobora guhangana nabandi bacuruza ibicuruzwa nk’ibyawe.

  1. Sobanura icyo umushinga wawe ugamije

Igenamigambi ry’umushinga ntabwo ari imibare gusa. Rivuga ibyiyumviro byawe bijyanye n’ibyo ushaka kugeraho, ukurikije ibyo ukora cyangwa se ucuruza kandi ugereranyije n’isoko uteganya.

  1. Suzuma ubushobozi bwawe

Iki nicyo gihe ugomba gushyira ahagaraga urutonde rw’ibyo wifuza kugeraho mugihe kiri imbere, uko uzaba ugurisha, inyungu uteganya, n’ibindi. Igihe ukunze gusubiramo ugasoma igenamigambi ry’umushinga wawe, ushobora kugereranya ibyo wateganyije nuko bikorwa muri iki gihe ukaba wahindura biramutse bibaye ngombwa, kandi bikanagufasha kumenya aho uhagaze mukurasa kuntego yawe.

8. Suzuma neza abo ibikorwa byawe bizagirira akamaro

Mugihe uri gutecyereza umushinga wawe ugomba no gusonukirwa neza abo ibikorwa byawe bizagirira akamaro, ugomba gusonanukirwa ingano yaba client bawe.

9. Suzuma neza aho ibikorwa byawe bizakorerwa

Mbereyuko utangira umushinga wawe ugomba gusonanukirwa neza aho uzakorera ibikorwa byawe, kuko biri muzatumba intego zawe zigerwaho

10. Tecyereza kubajyanama

mbereyuko utangira umushinga wawe ugomba no gutecyereza kubanuntu bafite ubumenyi mubijyanye nibyo utecyereza gukora mu mushinga wawe, bashobora kukugira inama, zuburyo watangira umushinga wawe ntuhombe.