ABANYESHULI BO MU ISHULI RYA APADE (LYCEE DE KICUKIRO)

Ubushakashatsi bukubiye mugitabo cyanditswe na Guttmacher Institute ifatanije na National Univesisty of Rwanda  mu ishami rijyanye n’ubuzima rusange( Public of Health) bwerekana ko umubare udahwema kwiyongera w’abagore n’abakobwa b’ingaragu (batubatse) bakora imibonano mpuzabitsina mu Rwanda. kubafite hagati 15 na 29 , nibo akenshi usanga batwara inda zidateganyijwe bakagerageza no kuzikuramo 56% y’abo bakobwa mu Rwanda hose. na 69% mu ntara y’Iburengerazuba usanga badakoresha uburyo na bumwe bwo guteganya imbyaro kandi babwifuza.

Ubushakashatsi bwerekana  kandi ko umubare wabana urenga 1/3 cy’abana bose bavuka mu Rwanda (bagera kuri 37%) bavuka batarateganyijwe (izindi zitifuzwa cyangwa mugihe kitari cyarateganyijwe). Iki kigereranyo cyabonetse mu ntara zose uko ari 5 zo mu Rwanda usanga ari kimwe mu mijyi no mubyaro.

Iyo witegereje iki kigereranyo cy’urubyiruko rusama inda zitateganyijwe ahanini usanga ruri hagati y’imyaka 15-29 usanga ari ikibazo gikomeye ku iterambere ry’u Rwanda muri rusange, igihe hatabayeho ingamba zihamye zo guhangana niki kibazo mu nzego zitandukanye yaba izareta cg izabikorera.

UMUBARE WABAGORE N’ABAKOBWA BAKURAMO INDA

Nubwo hari itegeko ribuza gukura mo inda, ubushakashatsi bwakozwe bwerekano ko ikigereranyo cy’abagore n”abakobwa bagera kuri 60.000 baba barakuyemo inda mu Rwanda mu mwaka 2009; ugereranyije hakaba harakuwemo inda 25 kubagore nabakobwa 1.000 bafite hagati y’imyaka 15 na 44.

UMUBARE RUSANGE WABAKURAMO  INDA

Muri 2009, mugihugu hose havuzwe abagore nabakobwa 17000 bagize ingaruka zo gukuramo inda rwihishwa bakaba bangana n’abagore 7/1000 Cy’abagore bose n’abakobwa bagejeje igihe cyo kubyara.

APADE: UWAMAHORO Clementine, Umunyeshuli muri APADE 5eme, 19ans Hotel           Tourism

Abana babakobwa muriki gihe bakunze gutwara inda zindaro cyanee kubera impamvu nyishi zitandukanye, urugero hari abagendera mukigare cyabagenzi babo bakaza kwisanga baryamanye nabasore, abandi babiterwa nuko bakunda kwigereranya nabagenzi babo wenda bafite iwabo bifashije bityo akabona haribyo bamuha ababyeyi be batabasha kumubonera, bigatuma abishakira mubasore aho bashobora kumuha amafaranga , bityo bamusaba kuryamana nabo guhakana  ntabe akibishoboye.

BITUGORA GUHAKANA

Bitugora guhakana igihe umusore agusabye ko mwaryamana ibi kenshi biterwa n’isoni, kuba akenshi baba baturuta kandi haribyinshi baba badusezeranya nko kudufasha bityo guhakana bikaba byatugora cyanee.

UBWANGAVU

Umukobwa iyo ageze mugihe cy’ubwangavu, hari byinshi bitangira guhinduka kuriwe, mumivugire, imyitwarire, imikurire  kumubiri ndetse no Kugaragaza ibimenyetso byo kujya mu imihango nko kuribwa munda bityo bagenzi be cg abasore bagatangira kumubwira ko kugirango akire munda cg kugirango ibishishi afite bishire aruko yaryamana n’umusore bityo bikaba byamuviramo umuti, ibishishi bigashira ndetse no kuribwa munda bigashira, aha rero iyo abikoze rimwe nibwo atangira gutinyuka abasore bityo akaba ari nabyo bishobora kumuviramo gusama inda atateganyije.

INGARUKA ZO GUKURAMO INDA

  • Akenshi iyo ukuyemo inda umura ushobora kunyerera bityo cyagihe ugejeje igihe cyo kuba washyingirwa ukabyara,  ntuba ugishobora gusama ngo nawe ube wagira urubyaro nkabandi, kuko intanga ngabo iyo igeze mu mura ihita inyerera kuko iba yabuze aho ifata.
  • Ushobora kwanduriramo Virus itera SIDA(HIV) Bityo bikarangira uyu mwari arwaye SIDA, uyu nawe ubuzima bwe buba bubaye imfabusa kuko igihe kinini azakimara yitecyerezaho bityo kugira icyo yigezaho bikagorana cyanee.
  • Ntabwo ari Sida kandi ushobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina kuko ushobora kwanduriramo n’Imitezi, Mburugu…..etc

“Inama natanga kuri bagenzi banjye Nuko buri mukobwa wese agomba kumenya  kwihesha agaciro ariwe ubwe uzakihesha akamenya ko igihe atangiye kwiyandarika aba ari kwiyambura icyubahiro kibereye umunyarwandakazi.

Ndasaba ababyeyi kandi ko bajya batuganiriza  kubijyanye nubuzima bwacu haba kubuzima bwaburi munsi ndetse n’ubuzima bw’imyororocyere.

Ndashimira Green Light Magazine kubikorwa byayo bijyanye no gufasha urubyiruko

Giramata Hornella lycee de Kicukiro

5eme Computer Science 19ans

Hari umushuti wanjye yarandutaga ariko yahoraga  ambwira ko afite umusore bakundana ambwira ko yamusohokanye, impano yamuhaye, gusa uko bucyeye uko bwije niko yambwiraga ko yabonye undi kandi ko amakunda kuko amuha icyo ashaka cyose.Ntiyampaga umwanya wo kugira icyo mvuga, ariko nabonye ibyo biganiro ntacyo byamariraga kuko yajyaga ampuza nabasore ngo dukundane ariko kuko ntakunda iyo mico ntitwakomezanyije kuba inshuti kuko numvaga atambera urugero rwiza”

Abana babakobwa hari byinshi mbona bituma bishora mubusambanyi bikaza no kubaviramo gusama, bimwe mubyo mbona harimo (Amour Scolaire) bakora badasonukiwe neza kandi nanone bageze mugihe cy’ubwangavu, bityo kuko amaraso aba ashyushye babihuza nibyo birirwa babona muma film atandukanye y’urukundo bakumva ibyo bintu babikora nabo nibwo batangira gukundana na bagenzi babo cg abandi icyo gihe rero nabo baba bumva ibyo babonye byose babishyira mubikorwa nkibyo babona muri Film kandi bo imyaka yo gukora urukundo rwo kuri urwo rugero igihe cyobyo kiba kitaragera, ikindi n’uburere bwo mu muryango buba budahagije kuko abenshi mubabyeyi batakibonera abana babo umwanya wo kuganira nabo ugasanga umwana kuva atangiye amashuli arerwa n’umukozi ugasanga umwana ntajya ahabwa umwanya wokuganira nababyeyi be ngo bamugire inama ndetse banamusobanurire ikigero agezemo. Imyambarire y’umwana nayo ishobora gutuma atinyuka gukora imibonano mpuzabitsina, ngo kwambara utwenda tugufi,  udushati twerekana amabere ibi byose biri mubikurura abasore igihe bahagararanye nawe cg barikumwe ibi rero bituma umusore atangira kukwifuza agakoresha uko ashoboye ngo azakugereho, kuko umubiri wawe hafi yawose uba wawushyize hanze bityo rero numukobwa wambara gutya haribyo gutinyuka gukora bimworohera kurusha umwe uziko uburanga bw’umukobwa ari ukwambara ukikwiza.

KUVUGA OYA BIRAGOYE

  • Kuvuga oya biratugora igihe umusore agusabye ko mwaryamana Urugero : « Umushuti wanjye yarafite Boy-friend  bamaranye igihe amusaba ko baryamana undi ntabimwemerere , ariko cyera kabaye yaje kugira intege nke arabyemera, ibi byaje kumuviramo gusama inda atateganyaga, mugihe cy’amezi 9  ntabwo byamworoheye doreko yanagaragara nk’akana, amezi icyenda arangiye umwana ntibyaje kumworohera kubasha kumubyara kuko bassin ze zari zitaraguka, bityo bituma umwana  yitaba Imana ari kumubyara kuko guca muri Bassin ze byari byanze kwa gukomeza ahatiriza bituma yitaba Imana , uyu mwana nyuma yo kubyara umwana agapfa dore ko nawe yaragiye kuhasiga ubuzima nawe ntibyaje kumugwa neza kuko yagize ihungabana, kuko kuva icyo gihe atigeze yongera gukomeza amashuli, ubu ntabwo nzi aho aherereye .

Ndasaba umwana w’umukobwa uwo ariwe wese kumenya gutegura ubuzima bwe bwejo hazaza kuko icyo uzaba ugitegura hakirikare wirinda ibishuko, wirinda ubusambanyi, wubaha abarezi ababyeyi, Imana ndetse namategeko yayo .

Ndi mubukwe ( Mariage) numvise  ababyeyi bavuga ngo ubu uyu mukobwa hari uwamwihengekanye ahantu, maze kumenya icyo bari bashatse kuvuga numvise nanjye ngomba kubiharanira kuburyo nanjye nkoze ubukwe(mariage) abantu bazamvuga gutyo ko nabaye intangarugero 

 « Mparanira kuba urugero rwiza mubandi ndetse no mu muryango wanjye kandi nzabigeraho »

                                            AGACIRO KANJYE NINJYEWE UBWANJYE